Rayon Sports yasinyishije Bukuru Christophe


Yanditswe ku wa 28 September 2018 na Rayon Sports | Yasuwe : 36
.

Umukinnyi wakiniraga ikipe ya Mukura VS Bukuru Christophe yasinye amasezerano y’imyaka ibiri akinira Rayon Sports FC

Bukuru Christophe ni umunyarwanda w’imyaka 22 asanzwe ari umukinnyi wo hagati ahazwi nko kuri nimero munani mu makipe nka Mukura aje aturukamo, Sec Academy, Rwamagana FC zo mu Rwanda, Vitalo na LLB Academique z’i Burundi.

Bukuru Christophe ubwo yashyiraga umukono ku masezerano y’imyaka ibiri

Bukuru Christophe yitezweho kongera imbaraga hagati mu kibuga nyuma y’igenda rya Kwizera Pierrot wamaze igihe kuri uyu mwanya.

Bukuru Christophe ari kumwe na Visi Prezida Freddy

Bukuru Christophe

Facebook Comments

Leave a Reply