Rayon Sports yasinyishije rutahizamu Drissa Dagnogo ukomoka muri Côte d’Ivoire


Yanditswe ku wa 28 November 2019 na Rayon Sports | Yasuwe : 803
.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports burangajwe imbere na perezida Munyakazi Sadate bwishimiye gutangaza ku mugaragaro ko bwasinyishije rutahizamu Drissa Dagnogo amasezerano y’imyaka ibiri nyuma yo gushimwa n’abatoza nyuma y’ukwezi yari amaranye nabo mu igeragezwa.

Yasinye amasezerano y'imyaka ibiri

Yasinye amasezerano y’imyaka ibiri

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 28 Ugushyingo 2019 nibwo uyu rutahizamu yashyize umukono ku masezerano yiyemeza gutanga imbaraga ze kubwa Gikundiro mu myaka ibiri iri imbere, agaharanira ko yisubiza igikombe cya shampiyona yatwaye umwaka ushize.

Drissa Dagnogo yatangiye igeragezwa muri Rayon Sports tariki 1 Ugushyingo 2019. Yakoze imyitozo anakina umukino wa gicuti umwe Rayon Sports yatsinze Gasogi United 3-1, anatsinda kimwe muri ibyo bitego.

Drissa Dagnogo yatsinze igitego mu mukino w’igeragezwa yahawe imbere ya Gasogi United

Uyu rutahizamu afite ubunararibonye kuko yakinnye mu bihugu bitanu bitandukanye, ku migabane itatu itandukanye kandi hose yagiye yitwara neza.

Yisobanurira Rayonsports.rw yagize ati: “Muri 2009/2010 nibwo navuga ko natangiye gukina umupira by’umwuga ntangirira muri Burkina Faso mu ikipe ya ASFA Yennenga. Nayimazemo imyaka ibiri nyuma njya muri ASEC Mimosa yo muri Côte d’Ivoire, nakinnye no muri Africa Sports nayo yo muri Côte d’Ivoire. Nyuma nagiye  i Dubai mpava njya muri Cyprus mbere yo kujya Afurika y’Epfo aho nakinnye igihe gito none ubu ndi mu Rwanda.”

Dagnogo w’ibigango biteganyijwe ko azemererwa gutangira gukinira Rayon Sports mu marushanwa yemewe kuva tariki 15 Mutarama 2020 kuko isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi mu Rwanda rizafungurwa ubwo kugeza tariki 30 Mutarama 2020.

Uyu rutahizamu yitezweho guhesha abakunzi ba Rayon Sports ibyishimo

Facebook Comments

Leave a Reply