Rayon Sports yatandukanye na Saddam Nyandwi

Yanditswe na Rayon Sports ku wa 23 December 2019 | Yasuwe : 400

Umukinnyi Saddam Nyandwi wari umaranye na Rayon Sports igihe cy’imyaka ibiri n’igice yamaze guhabwa urwandiko rumwemerera kwerekeza mu yindi kipe (release letter) bityo akaba atakiri mu mubare w ‘abazakomezanya na Rayon Sports mu minsi iri imbere.


Saddam Nyandwi asanzwe akina ku mwanya w’inyuma ku ruhande rw’iburyo, akaba yaraje muri Rayon Sports avuye muri Espoir y’i Rusizi ari nawe wari uyibereye kapiteni.

Uyu mukinnyi ntiyakunze kubona umwanya ubanzamo kuva igihe Iradukunda Radu yageraga muri Rayon Sports, gusa imikino yabashije gukina akaba yaragiye agerageza kwitwara neza, akaba ari nayo mpamvu ubuyobozi bwamushimiye ibyo yabashije gukorera ikipe bukanamwifuriza amahirwe aho azakomereza akazi ke.

Leave a Reply