Rayon Sports yatandukanye n’uwari umutoza wayo Javier Martinez Espinoza

Yanditswe na Rayon Sports ku wa 24 December 2019 | Yasuwe : 1265

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwateranye bufata umwanzuro wo gutandukana mu buryo bwemewe n’amategeko n’umunya-Mexique Javier Martinez Espinoza wayitozaga kuva muri Nzeri.

Javier Martinez wari umutoza mukuru yatandukanye na Rayon Sports ku bwumvikane

Javier Martinez wari umutoza mukuru yatandukanye na Rayon Sports ku bwumvikane

Kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Ukuboza 2019 Rayon Sports ifite umukino wa gicuti igomba gukina na Mukura VS mu rwego rwo gusoza iminsi 16 y’ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’isambanywa ry’abana bwaberaga mu karere ka Nyanza.

Uyu mukino ntabwo Rayon Sports iza kuba iyobowe n’uwari umutoza wayo Javier Martinez Espinoza kuko yamaze gutandukana na Rayon Sports.

Umuvugizi wa Gikundiro Jean Paul Nkurunziza yabitangaje agira ati: “Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatandukanye na Javier Martinez Espinoza ku bwumvikane. Hari ibyo amasezerano dufitanye adusaba mu gihe cyo gutandukana, turaza gukurikiza icyo amategeko ateganya dutandukane neza.”

Uyu mutoza ukomoka muri Mexique yageze muri Rayon Sports tariki 22 Nzeri 2019, atoza imikino y’amarushanwa atandukanye arimo Super Cup n’imikino 15 ya shampiyona y’u Rwanda.

Javier Martinez mu myitozo ye ya mbere yakoresheje i Ngoma muri Nzeri 2019

Javier Martinez mu myitozo ye ya mbere yakoresheje i Ngoma muri Nzeri 2019

Leave a Reply