Rayon Sports yatangiye urugendo rwo kwitegura Mukura VS ihereye muri ‘Piscine’ (Amafoto)

Yanditswe na Rayon Sports ku wa 10 December 2019 | Yasuwe : 1148

Ikipe ya Rayon Sports yatangiye kwitegura umukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona izakiramo na Mukura VS ihereye muri ‘Piscine’, aho abakinnyi bananuriye imibiri kuko bari bamaze igihe bakoresha imbaraga nyinshi mu myitozo.

Ikipe ya Rayon Sports yakoreye muri Piscine, itangira icyumweru cyo kwitegura Mukura VS

Ikipe ya Rayon Sports yakoreye muri Piscine, itangira icyumweru cyo kwitegura Mukura VS

Kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Ukuboza 2019 nta myitozo yo mu kibuga ikipe ya Rayon Sports yakoze kuko abatoza n’abayobozi bahisemo ko abakinnyi bahurira kuri Piscine ya La Palisse Hotel ya Kigali iherereye i Nyandungu mu karere ka Gasabo, Hotel isanzwe ari umufatanyabikorwa wa Gikundiro.

Umutoza wa Rayon Sports Javier Martinez Espinoza yabwiye Rayonsports.rw intego y’aya masaha abasore be bamaze muri ‘Piscine’ agira ati:

“Koga muri ‘Piscine’ ni ingenzi ku mukinnyi w’umupira w’amaguru kuko usibye gutuma umutima utera neza kandi amaraso agatembera mu mubiri neza, bikomeza inyama kandi bifasha kuruhura umubiri iyo umuntu amaze igihe akora cyane.

Kuko twagize amahirwe yo kuba dufite iminsi itanu yo kwitoza mbere yo gukina umukino utaha, byari ngombwa ko dukorera muri Piscine ngo tugumane umwuka mwiza mu ikipe kandi byagenze neza. Ibisigaye ni mu kibuga.”

Ibi Rayon Sports yabikoze nk’intangiriro z’urugendo rwo kwitegura umukino uzayihuza na Mukura VS ku Cyumweru tariki 15 Ugushyingo 2019, saa 15:00 kuri stade ya Kigali.

Javier Martinez Espinoza yemeza ko amazi afasha abakinnyi kuruhura umubiri umaze iminsi ukora cyane

Javier Martinez Espinoza yemeza ko amazi afasha abakinnyi kuruhura umubiri umaze iminsi ukora cyane

Biteguye guhangana n'uwabahagarara imbere wese

Biteguye guhangana n’uwabahagarara imbere wese

Ibyishimo ku maso ni byose

Ibyishimo ku maso ni byose

Kapiteni Rutanga Eric muri Piscine ya La Palisse Hotel ya Kigali

Kapiteni Rutanga Eric muri Piscine ya La Palisse Hotel ya Kigali

Gutebya, guterana ubuse, akanyamuneza hagati y'abakinnyi n'umutoza mukuru ni kimwe mu byaranze uyu munsi

Gutebya, guterana ubuse, akanyamuneza hagati y’abakinnyi n’umutoza mukuru ni kimwe mu byaranze uyu munsi

Nubwo Nizeyimana Mirafa atazakina na Mukura VS kubera amakarita atatu y'umuhondo yahawe, nawe yari ahari

Nubwo Nizeyimana Mirafa atazakina na Mukura VS kubera amakarita atatu y’umuhondo yahawe, nawe yari ahari

Ciza Hussein Mugabo yitezweho byinshi imbere ya Mukura VS yavuyemo

Ciza Hussein Mugabo yitezweho byinshi imbere ya Mukura VS yavuyemo

Tumushime Ally Tidjan atebya yabazaga Runanira Amza na Ndizeye Samuel icyo batinya cyababujije kujya mu mazi

Tumushime Ally Tidjan atebya yabazaga Runanira Amza na Ndizeye Samuel icyo batinya cyababujije kujya mu mazi

Iminsi y'icyumweru isigaye, Kirasa Alain na Martinez bazayitoreza mu kibuga ariko ubu bari bahisemo Piscine

Iminsi y’icyumweru isigaye, Kirasa Alain na Martinez bazayitoreza mu kibuga ariko ubu bari bahisemo Piscine

Mirafa uvuka mu nkengero za Kivu i Rubavu yagaragaje ubuhanga mu koga

Mirafa uvuka mu nkengero za Kivu i Rubavu yagaragaje ubuhanga mu koga

AMAFOTO: Christopher RENZAHO/ © Rayon Sports

Leave a Reply