Rayon Sports yerekeje i Khartoum mu mukino wo kwishyura El Hilal

Yanditswe na Rayon Sports ku wa 23 August 2019 | Yasuwe : 132

Mu rucyerera rwo kuri uyu wa gatanu nibwo “delegation” ya Rayon Sports yahaguritse i Kigali yerekeje i Khartoum aho igiye mu mukino wo kwishyura wa CAF Champions League.

Iyi delegation iyobowe na President wa Rayon Sports Bwana Munyakazi Sadate yagiye mu byiciro bibiri ku isaha ya saa 00:15 bamwe banyura Nairobi muri Kenya bakomereza Addis Abeba muri Ethiopia bakaza kugera i Khartoum saa yine (10h00) mu gihe abandi banyura Entebbe muri Uganda bace Addis Abeba muri Ethiopia bakagera i Khartoum saa 16:55

Mu mukino ubanza wabereye i Kigali, amakipe yombi yanganyije igitego 1-1, icya Rayon Sports kikaba cyaratsinzwe na Michael Sarpong ku munota wa 20 w’umukino cyishyurwa na Nazar Hamid ku munota wa 26. Rayon Sports ihagurukanye intego yo gutsinda umukino wo kwishyura uteganyijwe ku cyumweru tariki ya 25/08/2019

Mbere yo guhaguruka, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwemereye buri mukinnyi ko azahabwa ibihumbi magana ane ( 400.000 FRW) nibaramuka babashije gukuramo Al Hilal.

Abagize delegation yerekeza i Khartoum

Abakinnyi:

Bizimana Yannick, Ciza Hussein, Habimana Hussein, Iradukunda Eric, Iragire Saidi, Irambona Eric, Iranzi Jean Claude, Kakule Mugheni Fabrice, Kimenyi Yves, Mazimpaka André, Mugisha Gilbert, Nizeyimana Mirafa, Nshimiyimana Amran, Nyandwi Sadam, Rugwiro Hervé, Rutanga Eric, Sarpong Michael, Sekamana Maxime, Ilimwengu Jules

Staff Technique

Kayiranga Jean Baptiste (Head Coach), Kirasa Alain (Assistant Coach), Mugemana Charles (Doctor), Nkubana Adrien (Team Manager).

Ubuyobozi:

Munyakazi Sadate (President),
Nkurunziza Jean Paul (Media officer),

Abandi:

Nkurunziza Emmanuel (Journaliste)
Ganza Gisa (Fan)

Leave a Reply