Rayon Sports yihereranye Espoir ku munsi wa 18 wa shampiyona

Yanditswe na Rayon Sports ku wa 19 January 2020 | Yasuwe : 765

Mu mukino w’umunis wa 18 wa shapiyona, Rayon Sports yakiriye Espoir y’i Rusizi maze iyizimanira ibitego 3 ku busa byatsinzwe na Bizimana Yannick ndetse na Mugisha Gilbert.

Uyuu mukino warenzwe na Rayon Sports yari iri hejuru cyane n’ubwo yaburaga abakinnyi benshi basanzwe babanza mu kibuga

Igice cya mbere cy’uyu mukino wabereye kuri stade ya Kigali cyihariwe na Rayon Sports yarushije ku buryo bugaragarira buri wese ikipe ya Espoir, ibi bigashomangirwa n’ibitego bibiri byabonetse muri iki gice.

Ku munota wa gatatu gusa w’umukino, Bizimana Yannick yari amaze gufungura amazamu ku mupira yahawe neza na Oumar Sidibé. Ntibyatinze kandi kuko nyuma y’iminota 21 gusa, Yannick yongeye kureba mu izamu atsinda igite cya kabiri ku munota wa 25 ubwo yabyazaga umusaruro umupira wari uhinduwe na Maxime. Rayon Sports yakomeje kotsa igitutu izamu rya Espoir ryagiyemo umuzamu wa kabiri nyuma y’aho uwari wabanjemo Ndikuriyo Patient agiriye ikibazo bikaba ngombwa ko ajyanwa n’immbangukiragutabara kwa muganga, gusa iki gice cyarinze kirangira bikiri 2-0.

Bizimana Yannick (No 23) yongeye kugaragaza ko ari rutahizamu ukomeye aho yatsindaga ibitego 2 muri uyu mukino

Igice cya kabiri nacyo nticyayuranye cyane n’icya mbere kuko Rayon Sports yayoboye umukino kuva gitangiye kugeza umukino urangiye. Ku munota wa 85 w’umukino, Mugisha Gilbert wari winjiyemo asimbura Ciza Hussein nyuma y’igihe amaze adakina kubera imvune, yaboneye Rayon Sports igitego cya 3 aho yatereye ishoti rikomeye n’ukuguru kw’imoso umuzamu wa Espoir akabura icyo yarikoraho.

Uretse Mugisha Gilbert, muri uyu mukino hagararagaye mo Rugwiro Hervé wari aukurikiranywe n’inzego z’ubutabera, akaba nawe yinjiye asimbura Iradukunda Axel mu gice cya kabiri akaba ndetse hari uburyo bw’igitego yahushije cyashoboraga kuba icya 4. Nyuma y’iyi ntsinzi, Rayon Sports yagize amanota 38 iguma ku mwanya wa kabiri, ikaba irushwa n’iya mbere amanota ane gusa. Mu mukino utaha Rayon Sports izasura Bugesera.

Iyi niyo kipe yabanje mu kibuga

Leave a Reply