Rayon Sports yitegura Marines FC yasubukuye imyitozo ku kibuga cyo mu Nzove (Amafoto)

Yanditswe na ku wa 5 November 2019 | Yasuwe : 154

Ikipe ya Rayon Sports yakoze imyitozo ya nyuma  yitegura guhangana na Marines FC mu mukino w’umunsi wa munani wa shampiyona y’u Rwanda, imyitozo yabereye ku kibuga cyo mu Nzove.

Rayon Sports yakoreye imyitozo mu Nzove mbere yo guhangana na Marines FC

Kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Ugushyingo 2019 nibwo ikipe itozwa NA Javier Martinez yasubukuye imyitozo nyuma yo gusiba iyo kuwa Mbere tariki 4 Ugushyingo 2019 kuko  Uruganda rwa Skol rwari rwafashe umwanzuro wo gufunga ikibuga cy’imyitozo cyo mu Nzove ‘Rayon Skol Training Center’ mu gihe cy’iminsi 25 ngo kivugururwe.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwavuganye n’uyu mufatanyabikorwa bemeranya ko imyitozo ikomeza ku buryo busanzwe igafatanywa n’ibikorwa byo kwita kuri iki kibuga nk’uko bimaze imyaka ibiri bikorwa.

Rayon Sports iritegura Marines FC idafite bamwe mu bakinnyi bayo nka; Mazimpaka Andre na Mugheni Fabrice bafite ibibazo by’imvune byatumye badakora imyitozo.

Mu bakinnyi bakoze imyitozo ariko hari harimo rutahizamu w’umunya-Ghana Michael Sarpong nawe utazakina uyu mukino kuko yahagaritswe na FERWAFA umukino umwe.

Ibiciro byo kwinjira ku mukino wa Rayon Sports na Marines FC uteganyijwe kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Ugushyingo 2019, saa 18:00 kuri stade ya Kigali byashyizwe ahagaragara.

  • Ahadatwikiriye: 2000 FRW
  • Ahatwikiriye: 3000 FRW
  • VIP: 10.000 FRW
  • VVIP: 20.000 FRW
Kapiteni Eric Rutanga na Ciza Hussein Mugabo bakomeje imyiteguro

Kapiteni Eric Rutanga na Ciza Hussein Mugabo bakomeje imyiteguro

Imyitozo yayobowe na Martinez Javier afatanyije na Kirasa Alain

Imyitozo yayobowe na Martinez Javier afatanyije na Kirasa Alain

Michael Sarpong nubwo atazakina azakorana imyitozo na bagenzi be

Michael Sarpong nubwo atazakina azakorana imyitozo na bagenzi be

Iranzi Jean Claude watsindiye Rayon Sports i Musanze arifuza gukomeza muri uwo mujyo

Iranzi Jean Claude watsindiye Rayon Sports i Musanze arifuza gukomeza muri uwo mujyo

Ndizeye Samuel (ibumoso) yongeye gusubukura imyitozo nyuma y'imvune yari yagize mu cyumweru gishize

Ndizeye Samuel (ibumoso) yongeye gusubukura imyitozo nyuma y’imvune yari yagize mu cyumweru gishize

AMAFOTO: Christopher RENZAHO 

Leave a Reply