Rayon Sports yongereye amaraso mashya mu bwugarizi

Yanditswe na Rayon Sports ku wa 23 December 2019 | Yasuwe : 693

Mu rwego rwo gukomeza kwiyubaka, Rayon Sports yamaze gusinyisha myugariro mpuzamahanga w’umunyarwanda Kayumba Sother amasezerano y’umwaka n’igice.

Kayumba Sother aje muri Rayon Sports avuye muri FC Leopards yo muri Kenya aho yari amaze umwaka n’igice muri iyi kipe akaba aje gufatanya na bagenzi be cyane cyane abakina mu bwugarizi barimo Iragena Saidi, Rugwiro Hervé,Ndizeye  Samuel, Runanira Amza na Et’o.

Kayumba Sother yasinye amasezerano y’umwaka n’amezi atandatu akaba azatangira gukina mu mikino yo kwishyura ya shampiyona.Kayumba Sother yerekeje muri Kenya avuye muri AS kigali ya hano mu rwanda  akaba ari nawe wari uyibereye kapiteni 

Leave a Reply