Rayon Sports yungutse rutahizamu Sugira Ernest

Yanditswe na Rayon Sports ku wa 30 December 2019 | Yasuwe : 1477

Ernest Sugira wagize uruhare rukomeye mu guhesha ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi itike ya CHAN 2020, yatijwe Rayon Sports avuye muri APR FC nyuma y’ibiganiro by’amakipe yombi.

Kuri uyu wa Mbere tariki 30 Ukuboza 2019 nibwo amasezerano yo gutizwa uyu mukinnyi yashyizweho umukono na ‘CEO’ wa Rayon Sports Itangishaka Bernard King n’umunyamabanga mukuru wa APR FC Lt Col Sekaramba Sylvestre.

Uyu rutahizamu w’imyaka 28 uzakinira Rayon Sports kugera mu mpeshyi ya 2021, yamenyekanye mu 2011 ubwo yafashaga ikipe ya AS Muhanga yari mu cyiciro cya kabiri aba rutahizamu watsinze ibitego byinshi kurusha abandi muri iyo shampiyona n’ikipe ye ihita izamuka. Yafashije iyi kipe yo ku ivuko kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2013 mbere yo kwerekeza muri APR FC.

Yakiniye APR FC umwaka w’imikino 2013-14 na 2014-15 mbere yo kwerekeza muri AS Kigali yakiniye 2015-16. Sugira yaciye agahigo k’umukinnyi uhenze mu mateka ya ruhago y’u Rwanda icyo gihe kuko muri Gashyantare 2016 yasinyiye AS Vita Club yo muri RD Congo imuguze Miliyoni 100 (100 000 Frw).

Iyi kipe yo muri RD Congo yamuguze nyuma yo kwitwara neza agatsinda ibitego bine mu mikino y’igikombe cya Afurika cy’abakina mu bihugu byabo CHAN 2016 yabereye mu Rwanda, aho yafashije Amavubi kugera muri ¼ cy’iri rushanwa mpuzamahanga.

Ernest ukunda kwambara numero 16 yakiniye AS Vita Club umwaka umwe ahita asubira muri APR FC ariko ntiyahirwa no gukina imikino myinshi kubera ibibazo by’imvune.

Yitezweho gufatanya n’abandi bakinnyi ba Rayon Sports gushaka ibikombe Gikundiro izitabira uyu mwaka birimo icya shampiyona, icy’Amahoro, n’icy’Intwari .

Amasezerano yasinywe na ‘CEO’ wa Rayon Sports Itangishaka Bernard King n’umunyamabanga mukuru wa APR FC Lt Col Sekaramba Sylvestre.

Amasezerano yasinywe na ‘CEO’ wa Rayon Sports Itangishaka Bernard King n’umunyamabanga mukuru wa APR FC Lt Col Sekaramba Sylvestre.

Abitabiriye uyu muhango

Sugira Ernest azakinira Rayon Sports imikino ya shampiyona yo kwishyura

Leave a Reply