Shampiyona iratangira Rayon Sports icakirana na Etincelles


Yanditswe ku wa 13 October 2018 na Rayon Sports | Yasuwe : 79
.

Shampiyona y’umupira w’amaguru iratangira tariki ya 20/10/2018 aho Rayon Sports izatangirira urwo rugendo i Rubavu ihura na Etincelles.

Nk’uko bigaragara ku ngengabihe ya shampiyona ya 2018-2019 yamaze gutangazwa na FERWAFA, Rayon Sports iyobowe na Robertinho izatangira yerekeza i Rubavu gukina umukino wa mbere na Etincelles. I Rubavu Rayon Sports yakunze kuhagirira amateka yo kutoroherwa n’amakipe y’aho muri shampiyona (Marines FC na Etincelles) gusa uyu mwaka ayo mateka akaba agomba guhinduka kubera intego ikomeye Rayon Sports ifite yo kuzongera kwisubiza iki gikombe cyatumye isohokera u Rwanda ndetse bikayihesha kugera mu matsinda ya CAF Confederation Cup.

Etincelles iri mu makipe yakunze kugora Rayon Sports muri shampiyona

Muri iyi shampiyona igiye gutangira mu minsi ya vuba, Rayon Soprts izifashisha abakinnyi batandukanye nk’uko bari ku rutonde yashyikirije Ferwafa, muri abo hakaba harimo abakinnyi 18 bakinnye shapiyona y’umwaka ushize muri Rayon aribo: Manishimwe Djabel, Mugabo Gabriel, Nova Bayama, Eric Irambona, Rutanga Eric, Mutsinzi Ange, Mukunzi Yannick (mugihe yaba aterekeje hanze), Ndayishimiye Eric, Manzi Thierry, Mugisha Francois (utazatangirana n’abandi kubera ko yabaszwe urutugu akazagaruka mu mpera z’uyu mwaka), Ndayisenga Kassim, Nyandwi Saddam, Bimeneyimana Bon Fils Caleb, Rwatubyaye Abdul, Mugisha Gilbert, Muhire Kevin, Niyonzima Olivier ma Bikorimana Gerard. Aba biyongeraho kandi Tumushime Altijan wazamuwe muri Junior ya Rayon Sports (akaba ari na murumuna wa Djabel).

Mu bandi bakinnyi harimo abashya baturutse mu yandi makipe y’imbere mu gihugu aribo: Mugheni Fabrice(Kiyovu), Mudeyi Souleiman na Mazimpaka André (Musanze), Iradukunda Radu (AS Kigali), Bukuru Christophe (Mukura) na Habimana Hussein (Police)

Mu bakinnyi baturutse hanze harimo Bashunga Abuba (wagarutse muri Rayon avuye muri Bandari/Kenya), Sarpong Michael na Kuka Doncor Prosper (Ghana).

Umukino wa Etincelles na Rayon Sports uzabera kuri Stade Umuganda ku wa 20/10/2018 guhera saa cyenda n’igice.

Facebook Comments

Leave a Reply