Smart bleu Fan Club yasuwe na Perezida Sadate, yiyemeza gukuba kabiri umusanzu itanga muri Rayon Sports

Yanditswe na Rayon Sports ku wa 10 December 2019 | Yasuwe : 502

Ku Cyumweru tariki 8Ukuboza 2019 ku kicaro cya Smart Bleu Fan Club Bar La Promesse hateraniye inama y’inteko rusange y’abanyamuryango yitabiriwe n’umuyobozi wa Rayon Sports Munyakazi Sadate nk’umushyitsi mukuru.

Perezida wa Rayon Sports yasuye Smart Blue Fan Club

Perezida wa Rayon Sports yasuye Smart Blue Fan Club

Bimwe mu byaranze iyo nama y’Inteko rusange harimo kwakira abanyamuryango bashya no kuzuza inzego z’ubuyobozi aho Muri komisiyo y’ubukangurambaga hatowe visi perezida wa mbere MUHIGIRA Benjamin naho visi perezida wa kabiri yagizwe SIBOMANAChristian.

Muri komisiyo ya Discipline hatorwavice perezida BARAMBA Edouard naho muri komisiyo ishinzwe imibanire y’abanyamuryango hatowe visi perezida MUNYANEZA Jean Rodrigue.

Indi myanzuro yafatiwe muri iyi nama y’inteko rusange harimo kuba iyi fan club yarafashe umwanzuro wo gukuba kabiri umusanzu yatangaga muri Rayon Sports ikava ku bihumbi ijana (100 000 Frw) ikageza ku bihumbi Magana abiri (200 000 Frw).

Muri iyi nteko rusange Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate yasobanuye ibijyanye n’umushinga wa MK Card kuko hari ibiri kuvugurura systeme ikozwemo kugirango ibashe kwakira no guhuza n’abakiriya bashya bayo, anasezeranya abitabiriye iyi nteko rusange ko mu ntangiriro za Mutarama umwaka utaha ibibazo byose biri muri uyu mushinga bizaba byarakemutse.

Uyu muyobozi yanagiriye inama abanyamuryango b’iyi Fan Club yo guhuza imifanire na bagenzi babo, indirimbo zikazajya zumvikanwaho.

Ni Fan Club yiganjemo abafite ubunararibonye

Ni Fan Club yiganjemo abafite ubunararibonye

Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate yasabye abitabiriye inama guhuza imifanire n'izindi Fan Club

Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate yasabye abitabiriye inama guhuza imifanire n’izindi Fan Club

Inama y'inteko rusange yabereye ku cyicaro cya Smart Blue Fan Club

Inama y’inteko rusange yabereye ku cyicaro cya Smart Blue Fan Club

Umuvugizi wa Rayon Sports Jean Paul Nkurunziza nawe yari ahari

Umuvugizi wa Rayon Sports Jean Paul Nkurunziza nawe yari ahari

Umuyobozi wa Smart Blue Hakizimana Theogene yijeje Perezida Sadate ko bagiye gukuba kabiri umusanzu batanga mu ikipe

Umuyobozi wa Smart Blue Hakizimana Theogene yijeje Perezida Sadate ko bagiye gukuba kabiri umusanzu batanga mu ikipe

Leave a Reply