NIYONKURU SADJATI

NIYONKURU SADJATI

Ni Rutahizamu unyura ku mpande akanaba umukinnyi wo hagati mu bihe bimwe na bimwe. Niyonkuru Sadjati avuka mu muryango w'abakinnyi ba ruhago wamenyekanye cyane mu mujyi wa Rubavu, aho avukana na Bizimana Djihad ukina mu ikipe y'igihugu, bakaba abishywa ba Hakizimana Muhadjili na Niyonzima Haruna na bo bakinira Amavubi kimwe na Sibomana Abdoul wakanyujijeho. Niyonkuru Sadjati w'imyaka 20, yakuriye mu ikipe y'abato i Rubavu ahazwi nko kwa 'Vigoureux' mbere yo kwerekeza mu Isonga FA yaje gusezerera abakinnyi bose yakoreshaga aho yahise yerekeza muri Etincelles FC, ari naho yavuye ajya muri Marines FC yakinagamo mbere yo kwerekeza muri Rayon Sports.