HABIMANA Hussein

HABIMANA Hussein

Habimana Hussein ni myugariro ukina mu mutima w'ubwugarizi w'ikipe ya Rayon Sports FC akaba n'umwe mu bakinnyi bafite ibigango bari muri shampiyona y'u Rwanda. Usibye kuba akina nka myugariro, Hussein rimwe na rimwe ashobora kwifashishwa nk'umukinnyi wo hagati mu kibuga (Midfilder). Habimana Hussein wageze muri Rayon Sports FC avuye muri Police FC yakiniye andi makipe akomeye mu Rwanda arimo ikipe ya Mukura VS na Etincelles FC. Habimana Hussein yahamagawe mu ikipe y'igihugu Amavubi mu 2019.