“Turashaka kubaka ikipe ikomeye ku buryo Shampiyona tuzayitwaramo neza, tukegukana igikombe”-Paul Muvunyi

Yanditswe na Rayon Sports ku wa 25 September 2018 | Yasuwe : 83

Perezida wa Rayon Sports Paul Muvunyi arizeza abakunzi bayo ko Rayon Sports igiye kubakwa ku buryo izitwara neza muri shampiyona ndetse ikegukana igikombe.

Ibi Paul Muvunyi yabitangaje ubwo yavuganaga n’abanyamakuru nyuma y’uko Rayon Sports ishoje urugendo rwayo muri CAF Confederation Cup, akaba kuri we uku gusezererwa na Enyimba bisize amasomo akomeye yo kugirwaho. Aha niho ahera amenyesha abakunzi ba Rayon Sports ko hagiye kongerwa abandi bakinnyi bashya mu ikipe aho hateganywa cyane cyane abataha izamu ndetse no muri ba myugariro.

Yagize ati: Enyimba ni ikipe ikomeye yadufashije kwiga byinshi. Muri aya marushanwa twigiyemo byinshi twakwigisha n’andi makipe ariko ahanini bizadufasha kurenga iki cyiciro tuviriyemo ubwo tuzaba tuyasubiyemo” 

Yakomeje agira ati: “Turashaka kubaka ikipe ikomeye ku buryo Shampiyona tuzayitwaramo neza, tukegukana igikombe. Abakinnyi bagomba kongerwa mu ikipe si abicara ku ntebe. Ni abakinnyi bakora itandukaniro. Mu bwugarizi naho tuzongeramo imbaraga.

Umwe muri ba rutahizamu bakomeye bifuzwa na Rayon Sports yamaze kugera i Kigali ndetse akaba azanitabira irushanwa ry’Agaciro Development Fund. Uwo ni uwitwa Michel Sarpong (a.k.a Balloteli) w’imyaka 22 akaba yakiniraga Dreams FC yo muri Ghana ari naho avuka.

Michael Sarpong utegerejwe kwigaragariza abarayon uhereye ku munsi wo ku wa gatanu

 

1 Response

Leave a Reply