Turifuza kwigisha ruhago umwana wavukanye amagambo ‘Gasogi United’- Sadate


Yanditswe ku wa 12 November 2019 na | Yasuwe : 307
.

Umuyobozi wa Rayon Sports Munyakazi Sadate yageneye ubutumwa abakunzi b’umupira w’amaguru, abatumirira kwitabira ‘Rayon Sports Day 2019’ aho yahize gutsinda Gasogi United  mu mukino wa gucuti akayiha ikaze mu cyiciro cya mbere, ikipe abona nk’umwana wavukanye amagambo.

Munyakazi Sadate ngo yatangajwe n’uburyo Gasogi United yatangiranye amagambo kandi ari ikipe nshya

Kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Ugushyingo 2019 kuri Hotel La Palisse i Nyandungu habereye ikiganiro n’abanyamakuru cyahuje abayobozi ba Rayon Sports na Gasogi United mu rwego rwo gutegura umunsi w’ibirori bya Rayon Sports bizamurikwamo umwambaro mushya wa Gikundiro.

Ibirori biteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2019, saa 18:00 kuri stade ya Kigali i Nyamirambo. Ku rutonde rw’ibikorwa biteganyijwe muri ibi birori, harimo kumurika ikipe y’ingimbi ya Rayon Sports izakina umukino wa gicuti, kumurika imyenda mishya ya Rayon Sports no kumurika igishushanyo mbonera cya Gikundiro Stadium, umushinga wa stade ya Rayon Sports.

Muri iki kiganiro umuyobozi wa Rayon Sports Munyakazi Sadate yahize gukomeza gushimisha abakunzi b’ikipe ye badahwema gushyigikira abakinnyi babo kandi byitezwe ko bazuzura stade ya Kigali.

Munyakazi Sadate yagize ati: “Turifuza kwitwara neza tugaha ikaze uyu mwana (Gasogi United) twabonye wavukanye amagambo menshi. Iyi kipe y’umudugudu cyangwa akagari ishaka guhangana n’ikipe y’isi izahabwa isomo.”

Rayon Sports Day yateguwe neza kandi izanogera abazayitabira

Kakoza Nkuriza Charles bita KNC uyobora Gasogi United ngo agomba guhabwa ikaze muri ruhago y’u Rwanda

Uyu muhango ugiye gukorwa ku nshuro ya mbere mu mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda biteganyijwe ko uzanasusurutswa n’abahanzi batandukanye kandi abazawitabira bazabona aho kwicira inzara n’inyota muri stade.

Gahunda yose ya Rayon Sports Day

AMAFOTO: Christopher RENZAHO

Facebook Comments

Leave a Reply