Twifuza igikombe cya Super Cup kikaba impano ku buyobozi bushya bwacu-Rutanga


Yanditswe ku wa 30 September 2019 na Rayon Sports | Yasuwe : 24
.

Kapiteni wa Rayon Sports Eric Rutanga yemeje ko we na bagenzi be biteguye guhangana na AS Kigali ku gikombe cya Super Cup 2019 kuko bifuza gushimira uburyo ubuyobozi bushya bwa Rayon Sports bubafashe, icyo gikombe kikaba nk’impano abakinnyi babugeneye.

Rutanga na bagenzi be barashaka kugenera impano ubuyobozi bushya bwa Rayon Sports

Kuri uyu wa Kabiri tariki 1 Ukwakira 2019, saa 15:00 kuri stade Amahoro nibwo hateganyijwe uyu mukino uzahuza amakipe yatwaye ibikombe mu Rwanda, Rayon Sports yatwaye igikombe cya shampiyona na AS Kigali yatwaye igikombe cy’Amahoro mu mwaka ushize w’imikino.

Rayon Sports irakora imyitozo ya nyuma yitegura uyu mukino ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 30 Nzeri 2019. Mbere yo kwinjira muri uyu mukino abakinnyi ba Gikundiro bahize gutsinda uyu mukino byanze bikunze nkuko byatangajwe na kapiteni Eric Rutanga.

Rutanga yabwiye Rayonsports.net ati: ‘‘Twatakaje imwe mu mikino yashoboraga guha ibikombe n’ibyishimo abakunzi bacu mu minsi ishize kandi natwe byaratubabaje. Twaricaye turaganira kuko turi abakinnyi bakuru, twongereye imbaraga mu mwiherero tumaze mo iminsi i Ngoma kandi umutoza wacu akomeje kudufasha.’’

Rutanga ababajwe no kuba Rayon Sports yaratakaje amahirwe ku bikombe bibiri yahataniye mu mezi abiri ashize, CECAFA n’igikombe cy’Agaciro

Uyu muyobozi w’abakinnyi ba Rayon Sports yakomeje avuga ko iki gikombe cya Super Cup bafite indi mpamvu yo kucyegukana byanze bikunze.

‘‘Abayobozi bacu bakomeje kutuba inyuma. Imishahara yacu turi kuyibona ku gihe kandi turashaka kubaha ibyishimo kuko tuzi ko tubona amafaranga iyo dutsinda kuko dukinira ikipe y’abafana. Iki gikombe tugomba kugitwa kikaba impano kuri aba bayobozi badahwema kutuba inyuma.’’

Ikipe ya Rayon Sports igiye guhangana na AS Kigali irwana no kwegukana igikombe cya Super Cup cya kabiri mu mateka yayo nyuma y’icya 2017 yegukanye itsinze APR FC 2-0 mu mukino wabereye mu karere ka Rubavu.

Rayon Sports yaherukaga iki gikombe 2017

Facebook Comments

Leave a Reply