Ubuyobozi burihanganisha umukinnyi Rugwiro Hervé

Yanditswe na Rayon Sports ku wa 18 December 2019 | Yasuwe : 522

Ubuyobozi bwa Rayon Sports burihanganisha umukinnyi wayo RUGWIRO Hervé Amadeus mu bibazo yahuye nabyo kandi bunizera ko bizakemuka vuba akagaruka mu muryango mugari wa Rayon Sports.

Rugwiro Hervé yageze mu ikipe ya Rayon Sports muri Nyakanga 2019 akaba ari umwe mu bakinnyi babanzamo mu bwugarizi ndetse akomeje kugira uruhare mu musaruro ikipe iri kubona ari nako yitezweho gukomeza gufatanya na bagenzi be guha ibyishimo abakunzi ba Rayon Sports.

Kuri ubu, Rugwiro yafashwe n’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka tariki ya 17/12/2019 ku mupaka w’u Rwanda na Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, mu gihe hagitegerejwe ikizava mu mwanzuro w’inzego zibifite mu nshingano, ubuyobozi bwa Rayon Sports bukaba bwihanganishije uyu mukinnyi ndetse bwizera ko azabasha kugaruka vuba mu muri bagenzi be.

Leave a Reply