Umukino wa APR FC na Rayon Sports ntabwo ukwiye gukinirwa mu magambo-Rutanga

Yanditswe na Rayon Sports ku wa 19 December 2019 | Yasuwe : 1671

Kapiteni wa Rayon Sports Eric Rutanga agiye guhangana na APR FC yakiniye imyaka umunani, abona uruhande ayoboye rwiteguye neza gusa ngo si byiza gutangaza byinshi mbere y’umukino kuko ruhago y’amakipe ahanganye idakwiye gukinirwa mu magambo.

Eric Rutanga bita Kamotera abona umukino wa APR FC na Rayon Sports udakwiye gukinwa mu magambo

Eric Rutanga bita Kamotera abona umukino wa APR FC na Rayon Sports udakwiye gukinwa mu magambo

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Ukuboza 2019 nibwo hateganyijwe umukino usoza igice cy ambere cya shampiyona y’u Rwanda y’uyu mwaka, unasoza indi ya 2019, uzahuza APR FC na Rayon Sports kuri stade Amahoro i Remera, saa 15:00.

Rayon Sports yitwaye neza umwaka ushize w’imikino itsinda APR FC inayitwara igikombe cya shampiyona, yiteguye gukomereza muri uwo murongo ikoresheje bamwe mu bakinnyi bavuye muri APR FC mu mpeshyi y’uyu mwaka nka; Kimenyi Yves, Herve Rugwiro, Nizeyimana Mirafa, Iranzi Jean Claude, Amran Nshimiyimana na Sekamana Maxime.

Eric Rutanga uyobora abakinnyi ba Rayon Sports yemeza ko utazaba ari umukino woroshye gusa ngo biteguye guhangana mu kibuga kurusha mu magambo avugwa mbere y’umukino.

“Rayon Sports y’uyu mwaka ni ikipe nziza kandi imaze kumenyerana. Twizeye kwitwara neza mu mukino uzaduhuza na mukeba kuko ubushobozi turabufite kandi imikino iheruka irabigaragaza.

Numvise hari abavuga ko batugereranya na za Heroes FC na za Bugesera FC ariko turifuza kudatangaza byinshi kuko amagambo nta musaruro atanga mu kibuga. Ntabwo bikwiye ko uyu uba umukino w’amagambo gusa nzi ko umukino uzarangira babyumva ko bahanganye n’abantu b’abagabo.”

Rutanga agiye guhangana na APR FC ari mu bihe byiza kuko mu mikino itatu iheruka kumuhuza n’amakipe akomeye arimo Kiyovu Sports, Police FC na Mukura VS yatsinze mo igitego kimwe atanga imipira ibiri ibyara ibitego.

Ni umukino uzayoborwa n’abasifuzi mpuzamahanga bayobowe na; Uwikunda Samuel uzaba ari hagati mu kibuga, afatanya na Simba Honore na Bwiriza Nonati ku mpande naho Ishimwe Claude bita Cyucyuri we azaba ari umusifuzi wa kane.

Coup Franc nk'iyo Rutanga yatsinze Kiyovu Sports iritezwe kuri uyu wa Gatandatu

Coup Franc nk’iyo Rutanga yatsinze Kiyovu Sports iritezwe kuri uyu wa Gatandatu

Rutanga uri mu bihe byiza akomeje gutsinda no gutanga imipira ivamo ibitego

Rutanga uri mu bihe byiza akomeje gutsinda no gutanga imipira ivamo ibitego

Abakunzi ba Rayon Sports ngo bazabe bahari bahabwe ibirori

Abakunzi ba Rayon Sports ngo bazabe bahari bahabwe ibirori

Leave a Reply